Imikino

Mu mukino w’ishiraniro RBC yanyagiye imvura y’ibitego Minisiteri y’ingabo( MoD)

Mu mukino utari woroshye n’agato ikipe ya RBC Fc yakubise itababariye ikipe ya Minisiteri y’ingabo (MoD) maze iyinyagira ibitego bitandatu ku busa.

Ni umukino wari uteganijwe gutangira saa cyenda n’igice gusa waje gutangira utinze bitewe nuko abakinnyi b’ikipe ya Minisiteri y’ingabo hari ibyangombwa batari bitwaje biba ngombwa ko basubira kubizana.

Nyuma y’uko bagarutse umukino waje gutangira saa kumi n’iminota 20, utangirana imbaraga zikomeye cyane ku mpande zombi ariko ukabona ko abakinnyi b’ikipe ya RBC bari hejuru cyane nk’ikipe yari yakiriye umukino ndetse yifuzaga kwihorera ikabona intsinzi imbere y’ikipe ya Minisiteri y’ingabo(MoD).

Kubera imbaraga abakinnyi b’ikipe ya RBC bakoreshaga ndetse n’ubushake bwinshi mu kibuga byaje kubafasha maze babona igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu Hussein ku mupira mwiza yahawe na Irakoze Gabriel.

Ntibyatinze kuko ikipe ya RBC yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na rutahizamu Byamungu Abbas nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Shema Derick maze iyi kipe ikomeza kuyobora umukino inarusha cyane ikipe ya Minisiteri y’ingabo(MoD).

Ikipe ya MoD wabonaga bakina batakaza imipira myinshi cyane mu kibuga hagati, yaje kongera gutsindwa igitego cya gatatu nyuma yo guhererekanya umupira neza kw’abakinnyi b’ikipe ya RBC maze rutahizamu Hussein yongera gusetsa inshundura zo kuri Stade ya Kicukiro.

Bitewe n’igitutu gikomeye abakinnyi b’ikipe ya Minisiteri y’ingabo bashyirwagaho n’abakinnyi b’ikipe ya RBC byatumaga bakora amakosa menshi ndetse byaje kubaviramo guterwa umupira w’umuterekano watewe neza na Irakoze Gabriel maze ikipe ya RBC yongera kunyeganyeza inshundura ku nshuro ya kane bikozwe na Neza Anderson watsinze igitego n’umutwe ndetse igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri abatoza bombi yaba Hakizimana Patrick ndetse na Canja utoza MoD, bakoze impinduka zitandukanye bashaka kongera imbaraga mu kibuga ndetse byaje guhira cyane ikipe ya RBC kuko yaje kubona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na rutahizamu Shema Derick ku mipira myiza yahawe na kapiteni Byamungu Abbas.

Umukino wenda kurangira ikipe ya MoD yabonye amahirwe yo kuba yatsinda igitego cy’impozamarira ubwo yabonaga penaliti ariko bananirwa kuyitsinda kuko yakuwemo neza n’umunyezamu Faustin ndetse umukino uza kurangira ikipe ya RBC inyagiye ikipe ya Minisiteri y’ingabo ibitego 6-0.

Nyuma y’umukino twaganiriye n’umutoza w’ikipe ya RBC Hakizimana Patrick atubwira icyamufashije kwigaranzura ikipe ya MoD yari yamutsinze mu mukino ubanza, Aho yadusubije agira ati” Mu mukino wuyu munsi twari hejuru cyane kubera ko nibyo twari twasabye abasore bacu kuko nyuma yo kutitwara neza mu mikino yatambutse byatumye twicara hamwe tureba icyakorwa kugirango twongere kubona intsinzi kandi urabona ko twabigezeho”.

Yakomeje agira ati” Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino twakinnye imikino itatu ya gicuti harimo uwo twakinnye na Gorilla Fc, Intare ndetse n’ikipe y’abafana ba Arsenal kandi mu byukuri iriya mikino twakinnye yadufashije cyane mu mukino w’uyu munsi kuko wabonaga abakinnyi bahuza neza mu kibuga ndetse n’amayeri twababwiye byose byatanze umusaruro kandi turishimye cyane kubera intsinzi yuyu munsi”.

Kapiteni w’ikipe ya RBC Byamungu Abbas we yavuze ko bishimiye cyane intsinzi yuyu munsi, Aho yagize ati” Mu byukuri turishimye cyane kubw’iyi ntsinzi ndetse icyadufashije gutsinda MoD n’ugushyira hamwe nk’abakinnyi, guhuza umukino, kumvira inama z’abatoza ndetse n’ishyaka twaje dufite ryo kumva ko tugomba gutsinda iyi kipe tukihorera, ikindi kandi ubuyobozi buradushyikiye ntabwo twagombaga kubatenguha kuko nabo ntabwo bigeze badukuraho amaboko mu bihe twari tumazemo iminsi byo kutitwara neza”.

Umuyobozi wa siporo muri RBC ndetse akaba na perezida w’ikipe ya RBC Fc, Cyubahiro Beatius yavuze ko ashimishijwe cyane nuko abakinnyi be bitwaye, Aho yagize ati” Ndashimira cyane abasore bacu uko bitwaye mu byukuri badushimishije cyane kuba baduhaye intsinzi ndetse biragaragara ko ibyo twabasabye nk’ubuyobozi babyumvise kandi tuzakomeza kubashyigikira no mu yindi mikino iri mbere kuko intego yacu ari ukongera kwegukana igikombe “.

Umukino ukurikiyeho ikipe ya RBC izasura ikipe ya WASAC, mu gihe ikipe ya Minisiteri y’ingabo (MoD) izaba yakiriye ikipe y’ibitaro bya kaminuza ya Butare(CHUB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button